Nka
Mindlab twakomeje kubaka cg guhindura
imitekerereze ya muntu tubinyujije mubigo by’Amashuri mubanyeshuri kuko
twasanze byakubaka urubyiruko mumyigire yabo nuko bakwiteza imbere
G.S Kabare students listening to Dr. RWAKISETA during his visit
Kuruyu
wa kane tariki 29 kanama 2019 Dr RWAKISETA Herbert yakiriwe mukigo giherereye
mu Karere ka Ngoma G.S KABARE
gihagarariwe na padiri NDAZIGARUYE Anicet. Dr RWAKISETA Herbert yagiranye ikiganiro
nabanyeshuri bose barererwa muri icyo kigo hamwe nabayobozi babo yigisha
abanyeshuri uburyo bashobora guhindura imyumvire yabo mubyo biga.
Dr RWAKISETA Herbert yatangije ijambo rye abaza abanyeshuri
impamvu bajya mumashuri
bakiga nimpamvu
bashobora gufata igihe cyabo bagakora ibyo bagomba gukora. Yigishije
abanyeshuri uburyo bashobora kugira intumbero mubuzima bwabo
nuburyo bashobora gufata ibyo
bize mu ishuri bikabagirira akamaro Dr RWAKISETA Herbert
yifashishije urugero rw’inkuru iri muri bibiliya mu itangiriro 37 ya Joseph :
1.
Ko ushobora guca mubintu bikomeye mubuzima bwawe
ariko ntago bikubuza kugera kucyo wifuje
kugeraho mubuzima bwawe
2.
Ko Imana ishobora kukwereka icyuzaba munzozi
zawe abantu ntibabyemera bakaguca intege ariko wowe ugakomeza ukizera kugeza
igihe ugeze kuri izo nzozi
3.
Ko
ushobora kwanga gukora ikintu kibi kuko uba ufite intego wihaye mubuzima
bwawe ugomba kugeraho.
Ikiganiro cyashojwe abanyeshuri babaza ibibazo kubyo
bigishijwe banavuga ibyo bakuyemo bizabafasha mubuzima bwishuri no mubuima busanzwe .
Dr. RWAKISETA Herbert addressing G.S Kabare
students
twanaganiriye numuyobozi ushinzwe ibyamasomo muri G.S KABARE MUNYANDINDA Pierre celestin ashimira Dr RWAKISETA Herbert kubiganiro ajyenda atanga binyuranye .
Anamushimira kugitekerezo yagize cyo gutanga ibiganiro
mumashuri anamusaba ko yabitanga mumashuri menshi mugihugu kuko bizagirira
akamaro abanyeshuri n’igihugu muri rusange .
Iyi nkuru yateguwe na:
NIYOTWAGIRA Abby,
Member of MINDLAB Mentorship Village
No comments:
Post a Comment